|
Jayels Family ft Paulin na Lambert mu kuzamura Muzika y’u Rwanda mu mahanga

Jayels Family yishyize hamwe na Paulin na Lambert bagiye gushyira hanze indirimbo bahuriyeho bose , iyi ndirimbo ikaba izagaragara yuko Kigali hip Hop yemewe no mumahanga

Jayels Family ni groupe igizwe n’abasore batatu b’abanyarwanda bitwa Royal Albert ariwe SpaxtheRoyal ,Jean the Hustla na Diddotheblack bose baba mu gihugu cya Canada aho bageze mu mwaka w’2007 bavuye mu gihugu cya Kenya aho bari bamaze igihe kigera ku myaka cumin n’itanu, aba basore ubusanzwe baririmba cyane mu rurimi wr’igiswayile kivanze n’icyongereza bakaba bo ubundi umuziki wabo wumvagwa mumahanga no muli East Africa, cyane cyane Kenya na Tanzania.mumpera zumwaka ushize niho bongejemo ikinyarwanda mundirimbo zabo, abantu menchi baratangara, bitewe nuko bataribazi yuko arabanyarwanda, imwe mundirimbo ya biteye niyitwa NILIPOTOKA, aho SpaxtheRoyal aririmba amagambo yikinyarwanda uti,"Ndabizi, murabizi, nubwo mwigira ndabazi,Kwemera nibyo mutazi, abashenzi babahanzi, imizi yange nu' muziki, umuziki na kazi kazi,aho benchi baba abanzi indirimbo ukandika ukaririmba, wamara kubona ubutunzi, umwanzi akaba umukunzi,guseka nibyo bazi, bategereje ngo umanuke hasi............" iyi ndirimbo ikaba ikuswe cyane kuri Radio Salus.naho iyitwa Twaje yo babivugamo kumugaragaro. Diddotheblack aririmbamo, aravuga ngo' "Nkuvuye kuruganda, gukora umuganda,Njye ndahenda, sintera agahinda, Benshi barankunda, nanjye nkakunda,Niba utankunda genda,Iyo abandi bagenda,Siniganda sinkora umwanda,Kukonjye ndi umunyarwanda". Naho Jean the Hastla we aza aje uti "Henshi na henshi njye banyita umutware,Nkubahwa n ababireinyasto nshuti cyo nkubwire,Iyo ndapa gutyo ukishima gutyo,Naba nde wundi ndi umunyarwanda pure,Jay-els family mzeiah mpaka nife,Ni hustla baby". ibi bakaba babikora kugirango abatuye mu gace ka East Africa cyane murwanda bisange mu bihangano byabo.
Mu rwego rwo gushaka kurushaho kumenyekanisha umuziki wabo kurushao haba muri America ndetse n’I Burayi bifashishije Paulin na Lambert abandi bahanzi b’abanyarwanda babarizwa mu gihugu cy’u Buholandi kugirango Kigali Hip Hop na album yabo irusheho kugira injyana n’amajwi y’abanyarwanda babarizwa mu bice bitandukanye by’isi.
Nk’uko bitangazwa na Royal Albert aliwe SpaxtheRoyal umwe mu bagize Jayels Family ngo indirimbo bagiye gukorana na Paulin na Lambert yitwa Kigali Finest izasohoka iryoshye cyane kuko ngo bayikoze bitonze cyane kugirango izashimishe abanyarwanda bari hose ku isi.araseka ayita yongezaho uti "ibyiza burigihe biba birimbele"
Ikindi kandi Royal aliwe SpaxtheRoyal izina ryubuhanzi, yongeyeho ko Album yabo izaba iriho n’andi macollabo menshi harimo iyo bazakorana na Mike umwe mu bahanzi bazwi mu Rwanda,aho bazakorana Remix ya Nilipotoka.
Twababwira kandi ko album y’aba basore izaba yitwa “Agahozo” ikazaba izasohoka vuba aha.kandi ngo n’ubwo bateganya kuyigurisha cyane ku rwego mpuzamahanga , ngo ntabwo bazibagirwa n’abanyarwanda bari ikigali. Aho bateganya kuzabagezaho indirimbo zabo ndetse ba video z’indirimbo zabo.nk’uko babidutangarije ngo bishimira uko muzika nyarwanda ingenda itera imbere buri munsi , ariko kandi bagasaba abahanzi b’abanyarwanda kurushao gukorera hamwe no kugira intumbero cyangwa Vision muri muzika yabo kugirango izabagirire akamaro mu minsi iri imbere.

No comments: